Sunday, 9 September 2012

Ibyo Polisi yabajije Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri Madamu Immaculee Uwizeye


Polisi ihangayikishijwe n’uburyo Abarwanashyaka b’amashyaka ya opozisiyo mu Rwanda yashoboye gutabariza Alexis Bakunzibake mu gihe gito.


Nk’uko twabibamenyesheje mbere, kuri uyu munsi w’icyumweru tariki ya 9/9/2012 abapolisi bazindukiye kwa Madamu Immaculee Uwizeye, baramufata bamujyana mu kigo cy’abapolisi cy’i Remera. Bamuhase ibibazo byinshi, hanyuma bamusinyisha inyandiko-mvugo, noneho baramurekura bamubwira ko abaho yiteguye ko bazamuhamagara akabitaba.
Mbere yo kumurekura, bashatse kumufotora aranga, ariko bamushyiraho agahato bamufotora ku ngufu. Banze no kumuha kopi y’iyo nyandiko bamusinyishije, bavuga ko niba ayishaka azabiregera mu rukiko.
Ibibazo bamubajije bishobora kuduhishurira igihangayikishije Leta y’Inkotanyi cyatumye bazinduka bakagaba igitero kwa Madamu Uwizeye ku cyumweru mu gitondo kandi bashoboraga no kumutumaho akazitaba ku munsi w’akazi. Umutwe w’impapuro bamubarizagaho wavugaga ngo ‘Ibirego Immaculee Uwizeye aregwa’.
Mu byo bamubajije, harimo kumubaza:
- impamvu yagiye mu ishyaka ryo muri opozisiyo,
- uko abarwanashyaka babaho,
- impamvu yihutiye gutabariza ku maradiyo Visi-Prezida w’ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, akimara gushimutwa ku manywa y’ihangu n’abantu bari mu mamodoka abiri harimo imwe y’abapolisi.
- gusobanura ibyo yavugiye kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika,
- abo yavuganye nabo mu gihe yatabarizaga Bakunzibake na za messages yoherezaga,
- icyo bakoze bamaze kumenya ko Bakunzibake yajugunywe mu Buganda n’icyo bateganya gukora ubu,
- aho Alexis ari, niba hari abamusuye,
- n’ibindi…
Madamu Immaculee Uwizeye yatubwiye ko uwari uyoboye abapolisi baje kumufata bakamujyana mu ibazwa-terabwoba ari uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi, Supt Eric Kayiranga.
Abo bapolisi bari bamufatanye n’umugabo we. Ibyo babajije uwo mugabo we muri interrogatoire ni ukumenya niba asanzwe azi ko umugore we ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi no kumenya impamvu abimwerera.
Bisa n’aho ari ukumushyiraho iterabwoba kugira ngo babibe ibibazo mu muryango we, bizagere igihe umugabo abirindukana umugore we ngo ave muri opozisiyo yibwira ko aribwo bagira amahoro.
Mu ijambo Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri yabwiye abanyarwanda amaze kurekurwa, yabasabye kutiheba no gutsinda ubwoba, abibutsa ko bagomba kwibuka ko abaharanira demokarasi bagomba kwitegura ko ibibazo by’iterabwoba nk’iri ngiri mu rugamba rw’abaharanira demokarasi.

No comments: