Frank Habineza |
Umuyobozi w’Ishayaka Green Party, Habineza Frank, wari umaze igihe mu buhungiro, kuri uyu mugoroba tariki ya 6 Nzeri saa moya n’igice, yasesekaye i Kigali, atangaza ko ataje gukora Politiki yo guhangana ahubwo azanye amahoro.
Habineza Frank, wakirijwe ibibazo by’abanyamakuru byibanze ahanini kumubaza niba icyatumye ahunga kirangiye akaba agarutse mu rubuga rwa politiki mu Rwanda, yatangaje ko ataje guhangana. Yagize ati "Tuje gukora politiki, kandi Politiki igamije gushaka ibisubizo (Opposition positive)."
Ku birebana n’uko ishyaka rye ritanditse ku buryo ryakora ku mugaragaro, Habineza atangaza ko ari cyo bagiye kwihutira gukora. Aje gufatanya n’abandi inzira ya Demokarasi.
Ku kibazo cy’uwari umwungirije wishwe n’abantu batazwi, Habineza atangaza ko ashima ubushinjacyaha kuko hakozwe iperereza kandi yizera ko ibizavamo bizatanga amakuru nyayo.
Habineza yakiriwe n’umuryango we n’abo mu mitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta.
Source: Igihe.com
No comments:
Post a Comment